Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w'ivugurura ry'Itegeko Nshinga watangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Uyu mushinga uzasuzumwa n'Inama y'Abaperezida igizwe na Biro za Komisiyo Zihoraho na Biro y'Umutwe w'Abadepite.